💃🎤 Paroles de chanson Française et Internationnales 🎤💃
|
|
A B C D E F G H I J K L M N O P Q R S T U V W X Y Z 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9
Titre : Nyigisha
Nyigisha gutanga ibitekerezo byanjye
Unigishe no kubaha ibyabandi
Nyigisha kuba inshuti nziza ariko
Unyigishe no kutivanga mu byabandi
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu
Nyigisha gushima nta buryarya
Unyigishe kugaya ntakomeretsa
Nyigisha kwishimira intsinzi y´abandi
Nyigisha kubigiraho undinde ishyari
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu
Nyigisha kuvuga nziga unyigishe no kuganira
Nyigisha kwirinda ibiganiro by´ubupfapfa
Ariko unyigishe no kujya impaka zubaka
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu
Nyigisha kubaha buri wese
Ariko unyigishe no kutigira agatebo
Nyigisha kugira impuhwe
Ariko undinde zimwe zitiza urugi
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu
Nyigisha gukira no gukinga
Ariko unyigishe gukingura umutima
Nyigisha kugira amakenga
Ariko unyigishe no kugira icyizere
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu
Nyigisha gukora ntategereje gushima
Kandi ntishimwa sinzishyire hejuru
Nyigisha kugira neza nubwo
Ineza yanjye ntayisanga imbere
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu
Nyigisha kubana n´abantu neza
Nzasige inkuru nziza umusozi
Nyigisha kubana n´abantu neza
Maze nzasige inkuru nziza imusozi
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu
Ngira umuntu
Ariko umpe n´ubumuntu