💃🎤 Paroles de chanson Française et Internationnales 🎤💃

 A   B   C   D   E   F   G   H   I   J   K   L   M   N   O   P   Q   R   S   T   U   V   W   X   Y   Z   0   1   2   3   4   5   6   7   8   9 
Artiste : Butera Knowless
Titre : Nyigisha
Nyigisha gutanga ibitekerezo byanjye
Unigishe no kubaha ibyabandi
Nyigisha kuba inshuti nziza ariko
Unyigishe no kutivanga mu byabandi
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu

Nyigisha gushima nta buryarya
Unyigishe kugaya ntakomeretsa
Nyigisha kwishimira intsinzi y´abandi
Nyigisha kubigiraho undinde ishyari
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu

Nyigisha kuvuga nziga unyigishe no kuganira
Nyigisha kwirinda ibiganiro by´ubupfapfa
Ariko unyigishe no kujya impaka zubaka
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu

Nyigisha kubaha buri wese
Ariko unyigishe no kutigira agatebo
Nyigisha kugira impuhwe
Ariko undinde zimwe zitiza urugi
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu

Nyigisha gukira no gukinga
Ariko unyigishe gukingura umutima
Nyigisha  kugira amakenga
Ariko unyigishe no kugira icyizere
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu

Nyigisha gukora ntategereje gushima
Kandi ntishimwa sinzishyire hejuru
Nyigisha kugira neza nubwo
Ineza yanjye ntayisanga imbere
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu

Nyigisha kubana n´abantu neza
Nzasige inkuru nziza umusozi
Nyigisha kubana n´abantu neza
Maze nzasige inkuru nziza imusozi
Ngira umuntu ariko umpe n´ubumuntu
Ngira umuntu

Ariko umpe n´ubumuntu