💃🎤 Paroles de chanson Française et Internationnales 🎤💃
|
|
A B C D E F G H I J K L M N O P Q R S T U V W X Y Z 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9
Titre : Urukerereza
[Clarisse Karasira]
Mu isi igoye mu minsi ya none
Aho urukundo ubumuntu bicyendera
Ishyari inzangano n´ubugome bifite intebe
Urambere uwo nisunga uhm
[Mani Martin]
Mu isi igoye mu minsi ya none
Ntaw´unezezwa n´umugisha wundi
No kujya mbere shenge biragoye
Hariho byinshi biduca intege
Disii urambere uwo nisunga
Yeeleleleeeh
Kubaho nukubana nyabusa ngira nkugire eeh
Umbere imfura njye nkwirahira nishimire ko ubaho
[Mani Martin]
Iby´isi n´akamaramaza (uuhm urukerereza)
Cyo mbera igitangaza (yewe rukerereza)
Watuma mbaho tseka (urukerereza)
Mbere urukerereza aaaah (urukerereza bagenzi)
[Clarisse Karasira]
Shenge nakamaramaza (rukerereza)
Cyo mbera igitangaza (rukerereza)
Watuma mbaho tseka (urukerereza)
Mbere urukerereza aaaah (urukerereza bagenzi)
[Clarisse Karasira]
Mbera inshuti nziza unyibagize amaruhe y´isi
Nkwigireho ibyiza ninjya nkureba nibonere ijuru kw´isi
Akamalayika aaah k´urukerereza uuhhm
[Mani Martin]
Mbere inshuti nziza
unyugamishe amahindu umuvumba n´ibihinda
menye ko hanz´aha habayo n´abeza
nyurwe n´umutima wawee unyuzuze umudendezo