Ibinimba n´imidiho, muragahoraho Urukerereza n´uruyange, mu rukari i Nyabisindu Amasimbi n´Amakombe mu bikombe by´u Rwanda muraho Mwa ntore mwe na ba bakaraza, nimutwizihize Ibisakuzo n´umuhigo, duhigure Igitaramo n´imisango, dusangire amahoro Nyabirungu hamwe na Mugasa, murarinde abo bose
Agasusuruko na karya kayaga, n´amahumbezi Parike Akagera na lake Kivu, ntimurimburwe Nyabarongo na Gishwati, ayiga Rwanda Ibirunga n´ingagi zibamo, Muhabura waya Ibisi bya Huye na mont Kigali, ahirengeye Urusumo n´urutare rwa Ndaba amasumo gusa shenge
Inkangaza n´urwabitoki, ntimugacike Amazi ya sebeya na marakujya, ntimugacike Ibitoki byo mu Gisaka, ntimugacike Ibirayi byo mu Murera, ntimugacike Ibijumba byo mu Marangara, ntimugacike