Rero Kuva wifitemo urukundo mu buzima Ukajya uruhaho buri wese, Udatoranije abo uruhata Rukugarukira mu bwinshi Ukagira inshuti zirukwiye,Kuko ibiganza bitanga Ni na byo bihora byakira bidahwema Isanzure ni ko rikora, Ibikubamo ni byo rikoherereza
Rero Iyo wihagazeho mu buzima, Ugashinjagira nk´isheja Ugatambuka nk´intore, Ugaharanira kuba intangarugero
Ugatega amatwi aho kwivuga, Ukabima amatwi abakogeza Ukasarura aho wahinze aho gusa Ukirinda gucabiranya na byo, Ukagira gahunda mu buzima Ukaba umunyakuri Honneteté Biguhesha imigisha myinshi, Bikaguhesha icyubahiro Amategeko ni uko yubatse, Iriya ejuru mu Isanzure Isanzure rirahemba, Kandi rikagaya cyane
Rero
Iyo inegura abafite inenge, Kandi batihamagariye Uti dore icyo kinyendaro, Uti se yari umucuraguzi Uti dore uwo nyamweru, Uti ni ikiburabwenge Uti ntagira ababyeyi, Uti ni umutinganyi na we Uti ntiyamenye se !!!!!!
Ineza uyihe ikaze , Umunezero uzayiherekeza N´imishinga myiza, Umudendezo n´urukundo Kuko, Amategeko ni uko yubatse, Iriya ejuru mu Isanzure Amategeko ni uko yubatse, Iriya ejuru mu Isanzure