💃🎤 Paroles de chanson Française et Internationnales 🎤💃

 A   B   C   D   E   F   G   H   I   J   K   L   M   N   O   P   Q   R   S   T   U   V   W   X   Y   Z   0   1   2   3   4   5   6   7   8   9 
Artiste : Jean Baptiste Byumvuhore
Titre : Muhorakeye
Ese nkubwire iki shenge, se nkugira nte nyabusa
Kuki se ntagukunda, kandi narakubonye
Seka se nawe nkubwire
Unyumve nawe uko ushaka
Umbwire nawe uko ubyumva

Imana nibishaka, izaduha tubane
Kuko ali yo yashatse, ko unkunda nkagukunda

Twaremanywe urukundo, tugomba twese gukunda
Uwo ali we wese ushimye, unyuze umutima wawe
Iyo se disi nkubonye
Undeba na njye nkureba
Ugaseka maze nkabyumva
Umutima ni uwo mawe, nta mwanya w´agahinda
Mbabara ntakuruzi, unyuze umutima wanjye
Mbabara ntakuruzi, unyuze umutima wanjye

Inzira ni umuhanda, ijoro ni amabanga
Kuki se ntagusura,  mfite urukumbuzi !
Nakumenye nk´uko wamenye
Nkubonye numva ngushimye
Nkubwiye numva urabyumva
Umutima wanjye ukeneye, umwana mwiza nkawe

Ngwino se mwana mwiza, ngwino umbere ibyishimo
Ngwino Muhorakeye , ngwino umare agahinda

Imvune nagutera,  cyangwa se ibindi nk´ibyo
Niba ubyihanganiye, ndabigushimiye
Ibyanjye mbigize ibyawe
Iminsi uko ingana kose
Nyizera najye nkwizere
Nta kindi nakubwira, gusa numva ngushaka
Maze unyihanganire, ube Muhorakeye
Na njye kwihanganire, tubane mu mahoro
Na njye nkwihanganire tubane mu mahoro