Ese nkubwire iki shenge, se nkugira nte nyabusa Kuki se ntagukunda, kandi narakubonye Seka se nawe nkubwire Unyumve nawe uko ushaka Umbwire nawe uko ubyumva
Imana nibishaka, izaduha tubane Kuko ali yo yashatse, ko unkunda nkagukunda
Twaremanywe urukundo, tugomba twese gukunda Uwo ali we wese ushimye, unyuze umutima wawe Iyo se disi nkubonye Undeba na njye nkureba Ugaseka maze nkabyumva Umutima ni uwo mawe, nta mwanya w´agahinda Mbabara ntakuruzi, unyuze umutima wanjye Mbabara ntakuruzi, unyuze umutima wanjye
Inzira ni umuhanda, ijoro ni amabanga Kuki se ntagusura, mfite urukumbuzi ! Nakumenye nk´uko wamenye Nkubonye numva ngushimye Nkubwiye numva urabyumva Umutima wanjye ukeneye, umwana mwiza nkawe