Hakaninda agahinda ako kabo Jye ngaheka umutwaro uwo wabo Erega na njye ga ndibuka Kwibuka nyine Ngize nti na njye ubu ndibuka Kwibuka nyine Na njye mba nibuka
Uwapfushije umwana akakibura ikibondo yawa Yarapfushije umugaye cyangwa se ari ingabo Baba ari ibibondo cyangwa se ingaragu shenge Yarapfushije uwiga cyangwa se uwigisha
Kandi uko umureba, arababaye uwo mwana waya Kandi uko uyinyuraho irahogoye iyo mfubyi disi Kandi uko uyireba irababaye iyo nshuke waya Nyamara uko umureba uriya mwali arahogombye cyane Ngize nti nyamara uko umureba yashiriye imbere utaruzi Burya umuntu ni nk´undi ntibakakubeshye shenge Umuntu ni nk´undi ni ko nkubwiye waya
Na njye ga ndibuka Ni yo mpamvu nkubwira urabyumve Ko umuntu ari nk´undi jye nawe Nkongera nkakubwira urabyumve Nkabisubiramo ngira nti byumve Kwibuka nyine Nk´imfubyi yose mureba Nk´umupfakazi wese muhuye
Nk´uwapfushije wese wabonye Nk´uwaburanijwe wese aho hose Nti umuntu ni nk´undi Na njye ga ndibuka
Kandi ndakubwiye nti byumve Si irenga ngucira urabyumve Ni inama nkugira izisumba yeeeeee urazumve Agahinda ni kabi ibyo urabizi Sinshaka kukiharira na njye Kuko umuntu ari nk´undi urabimenye Ubwo ni uko nkubwiye urabyumve Umuntu ni nk´undi urabimenye Yeeeee urabyumvz