💃🎤 Paroles de chanson Française et Internationnales 🎤💃

 A   B   C   D   E   F   G   H   I   J   K   L   M   N   O   P   Q   R   S   T   U   V   W   X   Y   Z   0   1   2   3   4   5   6   7   8   9 
Artiste : Jean Baptiste Byumvuhore
Titre : Ntirugira Umwanzi
Oya waya, ntabwo nzongera kurebera, Oya waya

Hali igihe nikomanga, ku mutima wanjye, nyujijeyo umweyo
Nkibuka birya bihe, mu mateka yacu, byogahera

Abemera n´abashishozi
Bose baracecekeshejwe
Abagome bafata intwaro, bafata n´ijambo, batubibamo ubwoba
Bati uwo tuzasanga, yarahishe umwanzi, w´igihugu cyacu, bazajyanirana
Abaturanyi baba abanzi
Baducamo ibice byombi

Oya waya, ntabwo nzongera kurebera
Oya shenge, U Rwanda ntirugira umwanzi

Ni uko ubwenge buva ku gihe, ubwoba buduhindura ibishushungwa
Dutinya guhisha abantu no gufata ijambo ngo duhoshe, ngo tutiyicirwa
Twibaniraga neza  Tugasabana
Imirimo twarayihuzaga, dugasangira byose, tukagobokana

Abarezi Abarimu, n´abaforomokazi, babyazaga ababyeyi
Babashoreye turebera pardon
Baduteye ubwoba nk´uku

Oya disi, ntabwo abagome bazongera
Oya shenge, u Rwanda ntirugira umwanzi

Oya waya, Ntabwo nzongera gusuna
Oya shenge, U Rwanda ntirugira umwanzi

Oya waya, nta kamaro ko gusenga
Oya nyabusa, Ubwoba buruta uwo usenga

Ntawe wali guhisha Niba waratinye  kumusura
Niba waratinye kujya mu misa
Niba utaramukomereje umuryango
Niba utinya kumva uturirimbo twe

Niba uhishahisha ko umukunda
Niba umufata nk´inyangarwanda
Niba uli umukuru wa Ibuka
Niba uli umuyobozi wa FARG
Niba ukuriye CNLG
Niba uyobora Radio Rwanda