💃🎤 Paroles de chanson Française et Internationnales 🎤💃
Recherche : GO
Liste de Favoris
A B C D E F G H I J K L M N O P Q R S T U V W X Y Z 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 Ajouter aux Favoris Titre : Rwanda Dohora
Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe Sigaho ndakwinginze Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye Ko wunamura icumu Umuhanzi, ni uwahawe impano mu kuririmba Agahanika agahogoza Mu byivugo mu mahamba n´amazina y´inka Mu bugeni no mu bukorikori Abahanzi, ni bo bandika amateka akarandaranda akazafasha abashakashatsi. Abahanzi, ni bo kandi bakebura rubanda mu ndirimbo bagasigasira indangagaciro Abahanzi, ni bo basenya inkuta mu bantu zibatatanya bakubaka ibiraro bibahuza Ngiyo ni yo Job yacu !! Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe sigaho ndakwinginze Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye ko wunamura icumu None na Jean Paul umugeze amajanja Kuko asabana n´abandi bahanzi Bili gushya bishyira kubatsemba, Rwanda, ,,, Aliko Rwanda Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe sigaho ndakwinginze Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye ko wunamura icumu Ndebera nka Nkurunziza waririmbye umubano mu bantu Itahe ryo ni ubusa, Nguwo asaziye i shyanga !!! Ndebera na Nyangezi, Uyu wadutoje gukunda u Rwanda N´ibidukikije.... Numvise umwita inyangarwanda !!! Nyumvira ku iyi ndirimbo, Imvuye i bwonko ndayigutuye Sinzi neza.... Wasanga ali yo ya nyuma !!! R/Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe sigaho ndakwinginze Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye ko wunamura icumu Rwanda iyi ni indirimbo ntagombye guhimba, wihangane Burya na njye ngira intimba Kuva wishe Mihigo, nagize akantu gasa n´akigeze kunzonga Muri bya bihe ! Rwanda iyi ni indirimbo ntagombye guhimba, wihangane....