Mbe wa mukobwa kiberinka Ko bamubajije ngo agiye he Ko yabashubije ngo azaza Naramuka ataje bazihebere
Urwiririza urwiririza we Urwiririza urwiririza we Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Cyo ngwino urare ngwino urare we Cyo ngwino urare ngwino urare we Cyo ngwino urare kiberinka Nyabusa ngwino urare uzaherekezwa Urwiririza urwiririza we Nyamara urwirungu rwa nimugoroba Uriya mwana aje kwenda iki Ko naherutse musezera Ko yanshubije n´ikiniga Ati nibutse yuko uwaraye adataha
Urwiririza urwiririza we Urwiririza urwiririza we Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na wa mukobwa ukora muri bara Ko bamubwiye ngo nyina ararwaze Ko yabashubije ngo bazamurwaze Nakira bamucyure napfa bamuhambe Urwiririza urwiririza we Urwiririza urwiririza we Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na ka gasaza k´i bumbogo Kabwiye ngenzi gushora inka Kihina mu nzu gahaze urwagwa Kambura umukazana umukenyero we Urwiririza urwiririza we Urwiririza urwiririza we Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na wa mugaragu wa nzapfa urundi Ko bamubajije ifuni ihamba Ko yabashubije abarangira Urwiririza urwiririza we Urwiririza urwiririza we Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na wa muhungu mbarubukehe Ko bamutose ngo ajye kuvoma Ngo kandi abanguke barike Ati: uwanjye muwumpe ngende nywumanga
Urwiririza urwiririza we Urwiririza urwiririza we Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Igikeri cyatanze imirizo Giha inyamaswa ziriruka Giha inyoni zirigurukira Gishatse uwacyo iba yashize Kiti: ibyaribyo byose nzajya muijuru Urwiririza urwiririza we Urwiririza urwiririza we Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na wa mukecuru rukukuri Ko bamubwiye iby´a umusaza we Bati imbogo yamwivuganye Ko yikomereje gutora inda Ati ibya byo ndabizi arayitahana
Urwiririza urwiririza we Urwiririza urwiririza we Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na wa muhungu w´umworozi Yajyanye amajye kuyagurisha Bati: turagura ayo twumva aryoshye Ko bayariye bakayamara Agasubira iwabo akica inganda ye Urwiririza urwiririza we Urwiririza urwiririza we Nyamara urwirungu rwa nimugoroba
Na wa mubyeyi nyirangirente Ko bamubwiye kugura isuka Ahubwo akigurira inkangaza Maze bwacya ati: bwaki yamariye abana Urwiririza urwiririza we
Urwiririza urwiririza we Nyamara urwirungu rwa nimugoroba