Cyera za internet zitaraza Hambere aha za telephone zitaragera iRwanda Iwabo w´abantu bagituma abana Bakamkuba utugezi bajyanye ubutumwa Ukagenda wigengesereye, buhoro buhoro
Ngo hato udasamara Ugata impanuro za mama na masenge
Hakurya ya ntura mu kagarama aho nakiniye iby´abana Ku kagezi kamushoroza, kunzira ijya kwa mama wacu Nkumbuye kukambuka yo yo yo yo yo Mushoroza mushoroza we Nkumbuye kukwabuka Mushoroza mushoroza we Nkumbuye kukwabuka yo yo yo Mushoroza wambuka ugana ibiguzi iwabo w´abanyamurava Mushoroza mushoroza we Nkumbuye kukwabuka Mushoroza mushoroza we Nkumbuye kukwabuka yo yo yo
Kera ubuntu bukirangwa iw´abantu Kwa sogokuru hakitwa kwa mukundabantu Nyogokuru akagira ibyo atanga n´ibyo araza Abana bagitera imbabazi ubareba wese Uwariraga bamushyiraga kurutugu bamuhoza Bakaamwiyerekera urya mukororombya Wabaha wadhokeye mu kagezi ka mushoroza mama yo yo Mushoroza mushoroza we Nkumbuye kukwabuka Mushoroza mushoroza we Nkumbuye kukwabuka yo yo yo Mushoroza wambuka ugana ibushenge gafinzo mama yo yo yo Mushoroza mushoroza we Nkumbuye kukwabuka Mushoroza mushoroza we Nkumbuye kukwabuka yo yo yo
(Kukagezi ka mushoroza) Kukagezi ka mushoroza Mushoroza mushoroza we Kukagezi ka mushoroza Nahasanze agakecuru (Kukagezi ka mushoroza) Kari gatetse indofanyo (Kukagezi ka mushoroza) Ndagasaab karanyima (Kukagezi ka mushoroza) Iiuuhh, ndagasaba karanyima yo (Kukagezi ka mushoroza) Kati mwana wanjye ndabona ufite amaboko (Kukagezi ka mushoroza) Kati fata isuka uhinge amasaka mwana wanjye (Kukagezi ka mushoroza) Mu gishanga cya gikombe na mugobe mamayo
(Kukagezi ka mushoroza) Kukagezi ka mushoroza mama yo (Kukagezi ka mushoroza) Ebaba ayiii mama ee mama yoo (Kukagezi ka mushoroza) Iyoo iyooo iyoo (ayayo) Ayayoyo (ayayoyo) Ayayoyo (ayayoyo)