💃🎤 Paroles de chanson Française et Internationnales 🎤💃

 A   B   C   D   E   F   G   H   I   J   K   L   M   N   O   P   Q   R   S   T   U   V   W   X   Y   Z   0   1   2   3   4   5   6   7   8   9 
Artiste : Mani Martin
Titre : Rwagasabo (Accapella version)
Uuuuu, uuuu,  uuu, aaaa aaaa aaaa (yele)

Rwanda rwa gasabo
Nkuvuge mpereyehe
Nzindukiye kukurata bwakwira bugacya

Rwanda rwambyaye
Nkuvuge mpereyehe mpereyehe
Nzindukiye kukurata bwakwira bugacyaa!

Wowe simbi ritatse ubwiza
Wowe saro ridatakara rwanda wee nkuririmbe
Wowe simbi ritatse ubwiza wowe saro ridatakara
Rwanda wee nkuririmbe

Uw´ahandi uje i rwanda iyo abonye abasore baca umugara
Akagera inyanza iwabo w´inyambo
Akareba izo ngagi mu birunga
Akacyirwa na ba bakobwa b´irwanda
Ati simbyiyumvisha, ndaye ejo nzagaruka i rwanda

Wowe simbi ritatse ubwiza
Wowe saro ridatakara rwanda wee nkuririmbe

Wowe simbi ritatse ubwiza
Wowe saro ridatakara rwanda wee, nkuririmbe

Wifitiye ingenzi z´intore zihora zikureberera
Humura rwanda nanjye ndahari
Niwitsamura ntumva, mbaye ngize nti rwanda urakire, (urakire)
Nusitara ntareba , mbaye ngize nti rwanda komera
Komera n´ubundi urakomeye
Abatakuzi bicwa no kutakumenya
Abakuvuga uko utari, bazaze barebe

Wowe simbi ritatse ubwiza
Wowe saro ridatakara rwanda wee nkuririmbe
Wowe simbi ritatse ubwiza
Wowe saro ridatakara rwanda wee nkuririmbe