Ngire icyo nkubwira Cherie Nabuze aho mpera Ni nk´aho naba mbeshye Mvuze gusa ko ngukunda
Nimbikubwira ntiwumve ijambo Ahubwo wumve umutima ubivuga Oya aya si amareshyamugeni Uku niko kuri
Reka mbivuge maze bose babyumve Nta soni mfite ntewe ishema No kuba uwawe Ndagukunda Byumve ndagukunda Ndagukunda Byumve ndagukunda
Ni kenshii umbona ntavuga Oya s´amagambo yabuze Ahubwo ibyo niyumvamo Biraremereye bingora kubivuga Oya s´uko ngutinya Iyo nkubonye nkarira Si no kutaba umugabo Intambara y´urukundo Nta wigeze ayitsinda
Ayi weee… Njye ndagukunda wee Nyabusa nyemerera tugumane Oya aya si amareshyamugeni Uku niko kuri
Reka mbivuge maze bose babyumve Nta soni mfite ntewe ishema
No kuba uwawe Ndagukunda Byumve ndagukunda Ndagukunda Byumve ndagukunda
Sinzakubabaza Oyaa…. Sinarota mbikora Ni wowe buzima bwanjye Kukubabaza n´ukwikora mu nda..
Reka mbivuge maze bose babyumve Nta soni mfite ntewe ishema No kuba uwawe Ndagukunda (ndagukunda baby) Byumve ndagukunda Ndagukunda (ndagukunda) Byumve ndagukunda (ndagukundaa)
Reka mbivuge maze bose babyumve Nta soni mfite ntewe ishema No kuba uwawe (kwitwa uwawe) Ndagukunda (ndagukunda) Byumve ndagukunda Ndagukunda Byumve ndagukunda